Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yakoranye inama n’abafatanyabikorwa yo gusuzuma imihigo y’umwaka 2014-2015.

Kuri uyu wa mbere tariki 15/05/2015 kuri hotel Nobleza ku Kicukiro, hatangiye inama y’iminsi ibiri ihuje Komisiyo y’Igihugu y’Itorero n’abafatanyabikorwa igamije kwesa imihigo no gusuzuma umuco w’ubutore.

Iyi nama yatumiwemo abatahira b’intore mu mashuri makuru na za Kaminuza iza Leta n’izigenga, abatahira baturutse muri za Ministeri n’ibigo bya Leta ndetse n’abakozi bakurikirana ibikorwa by’Itorero mu turere twose tw’uRwanda.

Iyi nama izamara iminsi ibiri izasesengura ku buryo bwimbitse Imihigo y’Intore zitandukanye zanyuze mw’itorero ry’Igihugu, ishyireho n’imbonerahamwe y’ibikorwa by’imitwe y’Intore izatozwa mu mwaka wa 2015- 2016.

Atangiza ku mugaragaro imirimo y’iyi nama Nyakubahwa Francis Kaboneka Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yasabye intore ko zigomba gukorera hamwe kugira ngo ziyubakire Igihugu. Yazibwiye ko umuco w’Ubutore ugomba kubonekera mu bikorwa aho kuba mu magambo.  Ati “ndasaba ko buri umwe wese yumva ko Itorero ritaba slogan cyangwa Moral ahubwo rikaba ibikorwa by’indashyikirwa biranga intore”.

Yasabye Intore mu byiciro bitandukanye kumenya ko gusenya Itorero byadindije Abanyarwanda, abasaba kuba maso kuko abarisenye mubihe byo hambere nubu barekereje.

Yasabye Intore gushyigikira ibyagezweho, bakubakira ku musingi wasizwe n’abatangiye iki gihugu.

Chairman wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero BwanaRUCAGU Boniface, yabwiye abafatanyabikorwa bitabiriye iyi nama ko ari umwanya wo kuvuga ibigwi. Ati “muhawe ikaze kandi mbifurije inama nziza”.

iyi nama izasozwa hafashwe imyanzuro yo gukomeza kwimakaza  umuco w’ubutore mu banyarwada bose ndetse hizwe uburyo indi mitwe y’intore itaratozwa izatozwa.