NKUMBA HATANGIJWE ITORERO INTAGAMBURUZWA ICYICIRO CYA KABIRI.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Itorero Bwana Rucagu Boniface avugana n'itangazamakuru.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 01/09/2015 mu kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba, hatangijwe Itorero Intagamburuzwa icyicaro cya kabiri kigizwe n’abayobozi b’abanyeshuri baturutse mu mashuri makuru na za Kaminuza zose zikorera mu Rwanda.

Mu Ijambo Prezida wa Komisiyo Y’Igihugu y’Itorero Bwana RUCAGU Boniface yagejeje kuri izi ntore z’Intagamburuzwa, yabanje kufuriza ikaze mu kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba, ababwira ko ari ahantu heza cyane kandi hatuje hatuma umuntu yitonda agakurikira neza gahunda zamuzanye. Yabasabye guha umwanya igikorwa bajemo bakagikurikirana neza bityo bakazahavana ubumenyi butuma baba umusingi w’Impinduka nziza.

Yakomeje abasaba kuba koko ba Nkore neza bandebereho mu muryango nyarwanda kugira ngo uzababona wese azababonemo umuco mwiza n’imigirire myiza iranga Abanyarwanda. Ati” Muzabe koko imboni z’Itorero mudufasha kwimakaza umuco w’Ubutore mu mashuri makuru na Kaminuza”.

Yabasabye kandi gufasha mu gushyira mu bikorwa gahunda y’Urugerero mu mashuri makuru na Kaminuza.

Intagamburuzwa icyiciro cya Kabiri zitabiriye Itorero ni 294 kuri magana atatu bari batumiwe, muribo 96 akaba ari igitsina gore. Mu minsi icyenda bazamara i Nkumba bazahabwa amasomo ajyanye n’Indangagaciro na Kirazira by’Umuco nyarwanda bizatuma baba abanyeshuri beza babereye u Rwanda.

Mu bashyitsi bakuru bitabiriye umuhango wo gufungura iri torero ku mugaragaro harimo Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Uburezi Dr NTIVURUZWA Celestin wasabye izi ntore gukoresha neza umwanya wose bazamara Nkumba. Iri torero ry’Intagamburuzwa ribaye mu gihe muri za Kaminuza n’Amashuri makuru biteguye icyo bise Induction week kigamije kwakira Intore zije mu zindi, kuko muri uku kwezi kwa cyenda bateganya kwakira abanyeshuri bashya mu mashuri makuru na Kaminuza. Iri torero ryatangijwe kuri uyu wa mbere rikazasozwa tariki ya 09/09/2015.