INTAGAMBURUZWA ZIYEMEJE KUNOZA ICYUMWERU CY’INTORE MU ZINDI.

Uyu n’umwe mu mihigo myinshi Intore z’Intagamburuzwa zahize ubwo zasozaga Itorero i Nkumba mu karere ka Burera, Umurenge wa Kinoni. Intagamburuzwa icyiciro cya kabiri zikaba zari zigizwe n’abanyeshuri bayobora abandi mu mashuri makuru na Kaminuza by’u Rwanda.

Izi ntore z’Intagamburuzwa zanahize kandi gukomeza kwimakaza imico myiza y’Indangagaciro na Kirazira aho bazaba bari hose kuburyo bazagaragaza isura y’umunyarwanda muzima u Rwanda rwifuza.

Mu birori byo gutuma izi ntore Ministri w’Uburezi Papias MUSAFIRI, yabashimiye uburyo bitwaye mu minsi yose bamaze mu kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba. Abasaba gukomeza kuba Abatoza b’Intore bazima bashishikajwe no kwimakaza umuco w’Indangagaciro na Kirazira.

Ministri Papias Musafiri yababwiye ati:”Ibyo mwigiye hano mw’Itorero bigomba gushingira ku bikorwa bizima ntibibe amagambo gusa, kuko Intore Itorezwa gutumwa ntitorezwa gutaha”.

Yabasabye kuzaba Abatoza b’Intore mu cyumweru cy’Intore mu zindi kizatangira tariki ya 14/09/2015, ubwo Intagamburuzwa zizaba zacyiriye abanyeshuri bashya bahura n’abasanzwe mu mashuri makuru na Kaminuza. Ababwira ko ishusho y’umunsi wa mbere ishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi, yaba nziza wakiriwe neza ku buryo atazibagirwa iyo neza wagiriwe, wakiriwe nabi nabwo ntabwo wabyibagirwa. Ati turabasaba kuzakira bagenzi banyu neza.

Chairman wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana RUCAGU Boniface nawe mu Ijambo rye yasabye Intagamburuzwa kwimakaza Indangagaciro na Kirazira z’Umuco nyarwanda, haba mu mashuri makuru na kaminuza ndetse no mu buzima busanzwe.

Ati: « Intagamburuzwa rero aho muzaba muri hose, muzaharanire gukomeza kwitwa Intagamburuzwa zigamije kwihesha agaciro, kugahesha ababyeyi, inshuti abandimwe n’imiryango muturukamo, no kugahesha u Rwanda n’Abanyarwanda bose, uko ibihe bizajya bisimburana iteka ».

Chairman wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yasabye Intagamburuzwa kubonera bagenzi babo binjiye muri Kaminuza bwa mbere, ati : «bagenzi banyu muzabakirane ubwuzu n’urugwiro. muzitange ku buryo abashya batazagira ingorane bahura nazo ahubwo abashya bakazahafatira umuco mwiza wo kubakira byose ku ndangagaciro, bagakunda umurimo no kuwunoza bityo bikazatuma ubwenge n’imico myiza bazakura mu mashuri makuru na Kaminuza bibagirira akamaro”.

Iri torero Intagamburuzwa ryaberaga Nkumba ryatangiye tariki ya 01/09/2015 igitaramo cy’imihigo no gutuma Intore kikaba cyabaye tariki ya 08/09/2015.