ABAPOLISI BAKURU BIGA MU ISHURI RIKURU RYA POLISI BAKOREYE URUGENDO SHURI MURI KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 23/05/2016 ba ofisiye bakuru ba polisi 31 baturuka mu bihugu icumi by’Afrika bakoreye urugendo shuri muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

Bageze muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC) bakiriwe na Prezida wa Komisiyo Bwana RUCAGU Boniface, abasobanurira inshingano z’Itorero n’uburyo Komisiyo izishyira mu bikorwa. Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero kandi yaboneyeho umwanya yerekana bagenzi be bafatanyije ubuyobozi.

Yababwiye ko Itorero ari rikuru mu Rwanda, kuko ryatangiye ku ngoma y’umwami  Gihanga ahagana mu kinyejana cya cumi na rimwe, rikaba ryarakoreraga ku nzego zose z’ubuyobozi bw’Igihugu. Mu gihe umukoloni yaje gusanga Itorero ribangamiye inyungu ze aza kurikuraha ahagana mu mwaka wa 1924.

Aba banyeshuri basuye kandi Igicumbi cy’Indashyikirwa basobanurirwa uburyo gikora, banasura Joint operation centre ikurikirana ibikorwa by’Urugerero.

Uwari uyoboye abanyeshuri, Komiseri muri Polisi y’u Rwanda, Felix NAMUHORANYE, yasobanuye ko urugendo shuri abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Polisi bakora rugamije kwereka mu ngiro baba barigiye mu ishuri. Ati “duteganya gusura inzego cumi n’eshanu mu gihugu hose hanyuma abanyeshuri bagakora raporo yerekana isano y’ibyo biga mu ishuri nibyo basanga kuri terrain, nyuma duteganya gusura n’izindi nzego za Leta hirya no hino muri Afrika, nidusoza bazakora raporo igaragaza isano y’imikorere y’Inzego babisanisha n’ibyo bize mu ishuri”.

Uru rugendo shuri rukaba ari gahunda isanzwe iteganywa n’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda. Abanyeshuri bari muri iri shuri n’abaturutse mu bihugu by’ UBurundi, Ethiopiya, Gambiya, Kenya, Namibiya, Sudan yepfo, Tanzaniya, Uganda, Zambiya n’u  Rwanda rwakiriye amasomo.

Biteganyijwe ko urugendo shuri abapolisi batangiriye muri Komisiyo y’igihugu y’Itorero ruzakomereza mu zindi nzego za Leta, aho bazateganya gusura Minisiteri y’Ubutabera. Mu muhango wo gusoza uru ruzinduko hatanzwe impano ku mpande zombi, buri ruhande rwerekana ko rwishimiye uburyo rwakiriwe.