ITORERO RY’ABAHANZI NYARWANDA RYITEZWEHO BYINSHI MINISTRE UWACU JULIENNE.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/09/2015, I Nkumba mu karere ka Burera, Umurenge wa Kinoni, Akagali ka Ntaruka hatangijwe Itorero ry’Abahanzi. Atangiza ku mugaragaro iri torero Ministre w’Umuco na Sport UWACU Julienne yabwiye abahanzi ko Abanyarwanda babategereje byinshi nkabantu bavuga rikijyana kandi bafite abakunzi benshi mu gihugu.

Ministre w’Umuco na Sport UWACU Julienne, yasabye abahanzi kutaba ba nyamwigendaho, yagize ati” niba abanyamyunga bashora kwibumbira hamwe mu makoperative, n’abandi bakora imirimo itandukanye bagashobora kwishyira hamwe bakiteza imbere mwebwe mubura icyi ngo mukorere hamwe mwubahana”.

Yabwiye abahanzi ko atifuza umuhanzi uzima, ngo uyu munsi babe bamwita umu star ejo wumve ngo yazimye.

Yemereye abahanzi ko buri ruhande rugiye gukora ibirureba, Ministeri ifite umuco mu nshingano izamenyesha abahanzi ibyo ibifuzaho maze abahanzi nabo babwire Ministeri ubufasha bayicyeneyeho bityo bose bafatanye guteza u Rwanda imbere. Yagize ati: “twese turi Abanyarwanda kandi tugomba kugira ishema ryo kuba Abanyarwanda.

Chairman wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana RUCAGU Boniface mu ijambo rye ry’ikaze, yabwiye abahanzi ko ari ubwa mbere mu mateka y’Igihugu cyacu abahanzi bahurira hamwe babifashijwemo na leta kugira ngo bige kucyabateza imbere, n’icyateza imbere igihugu cyabo. Yababwiye ko bizabagirira akamaro nibakurikiza inama nziza bazahabwa n’abatoza. Yababwiye  ko aho bazaba batumva neza bazajya babaza kuko abatoza biteguye kubumva.

Itorero ry’Abahanzi ritangijwe kuri uyu mugoroba rigizwe nabaririmba ku giti cyabo, abafite ama torero y’imbyino nyarwanda, abari mu mwuga wa cinema, abanyabugeni, abanditsi nabandi. Bagiye kumara iminsi irindwi baganira ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda ndetse barebere hamwe uko bakomeza gukora umwuga uhesha agaciro umuco nyarwanda.