MINISTER UWACU JULIENNE YASABYE ABAHANZI GUTEKEREZA ISOKO RIGARI MU GIHE BAHANGA.

Figure 1 ifoto y’urwibutso Itorero ry’Indatabigwi.

Ibi Minisitiri wa Siporo n’Umuco UWACU Julienne yabitangije ubwo yasozaga Itorero ry’Abahanzi ryaberaga mu kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba kuri uyu wa kabiri tariki ya 29/09/2015.

Mu ijambo risoza Itorero ry’Abanzi Minisitiri wa Siporo n’Umuco UWACU Julienne yabwiye Abahanzi bitebariye iri torero ko abashimira uburyo bitwaye mu minsi irindwi bari bamaze mu kigo cya Nkumba. Yagize ati” Ndabashimira kuko mwerekanye ubudasa, nkabahanzi uko mwitwaye biraduha icyizere ko koko mwiteguye kurinda umurage w’ingoro za gihange nkuko biri mu kivugo cyanyu.”

Yababwiye ko u Rwanda nk’Igihugu dufite aho tuva naho tugana, niyo mpamvu tugomba gukora cyane kandi neza kugira ngo tugere ku cyerekezo twe nk’Abanyarwanda twihaye.

Yababwiye ko Nyakubahwa Prezida wa Republika, Intore izrusha Intabwe, yibukije amahanga ko Abanyarwanda twahisemo kubana neza, twahisemo gutekereza ku buryo bwagutse, twahisemo kwiyubaha no kwihesha Agaciro.

 Ati: “niyo mpamvu twumva ko umuhanzi agomba guhinduka byukuri mbere yo guhindura Abanyarwanda.”