NKUMBA HATANGIJWE ITORERO RY’ABAREZI BATURUTSE MU TURERE TWOSE TW’U RWANDA.

Figure 1 Ifoto y’Urwibutso gutangiza Itorero Nkumba ..

Kuri icyi cyumweru tariki ya 25/10/2015, mu karere ka Burera, mu kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba hatangijwe Itorero ry’Abashinzwe uburezi hirya no hino mu gihugu. Aba batoza baje guhabwa  ubumenyi bwisumbuye buzabafasha gutoza Itorero ry’Abarimu mu mirenge baturutsemo.

Afungura ku mugaragaro iri torero PS wa Ministeri y’Uburezi Dr NTIVUGURUZWA Celestin, yasabye izi ntore z’abarezi gutekereza ku cyerekezo cy’Uburezi mu gihe hazaba hategurwa vision y’Igihugu nyuma ya vision 2020, isigaje imyaka ine gusa.

Yagize ati “mugomba gutekereza ku cyerekezo gishya uburezi bw’u Rwanda buzaba bufite nyuma ya vision 2020 isigaje iminsi itari myinshi”.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Uburezi, yasobanuriye Intore z’abarezi ko Itorero ryabo ari ingirakamaro kuko rizatuma abarezi bose mu Rwanda batozwa kandi bagatorezwa mu turere baherereyemo. Yagize ati”ubu mu Rwanda dufite abarezi ibihumbi mirongo Itandatu bakora mu mashuri abanzira abanzi kugeza mu mashuri yisumbuye, birumvikana ko bose badashobora kunyura hano I Nkumba ndetse no muri buri karere, ntibahatorezwa kuko tuzaba dufite nibura Intore ibihumbi bibiri. Birasaba ko muri buri karere tugira nibura amatsinda atanu atorezwa ahantu hatandukanye. Nimwe rero muzatoza aba barezi mufashijwe n’abandi muzatoreza mu turere muturukamo mw’Itorero ry’Abatoza.”

Yabwiye Intore z’Abarezi ko hacyenewe impinduka ijyanye n’imitekerereze ku buryo turera abana b’u Rwanda bishimira ishema u Rwanda rufite mu ruhando rw’amahanga ndetse bagaharanira ko iryo shema ryagumaho.

Mu Ijambo ry’Ikaze rya Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana RUCAGU Boniface, yabwiye Intore ko gutozwa ari uguhozaho akaba ariyo mpamvu abenshi batojwe inshuro zirenze imwe. Yababwiye ko uburezi ari ishingiro rikomeye ry’Iterambere ry’Igihugu akaba ariyo mpamvu Itorero nirikora neza mu burezi bw’u Rwanda tuzagera ku Iterambere rirambye.

Yababwiye ko mashuri makuru na Kaminuza Itorero rikora nta kibazo na kimwe bafite ariko mu mashuri abanza n’ayisumbuye bataratangira gutoza, akaba ariyo mpamvu abona abarezi bakwiye gukangurirwa gutoza.

Izi ntore zitangiye Itorero uyu munsi zose hamwe ni Magana atatu mirongo ine na bane bakaba bagizwe ahanini n’abashinzwe uburezi ku rwego rw’Uturere n’Imirenge harimo n’abashinzwe ibikorwa by’Itorero mu turere.

Iri torero rikaba ryarateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Ministeri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho aribyo REB na WDA, ndetse na Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.