INDEMYABIGWI ZASABWE KUBA UMUSEMBURO W’IMPUNDUKA NZIZA MU BUREZI.

Figure 1 ifoto y’Urwibutso mu muhango wo gusoza Itorero ry’Indemyabigwi.

Ibi Ministri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba yabisabye kuri uyu wa 31/11/2015, ubwo yasozaga Itorero ry’Abatoza babarezi bari mu mutwe witwa Indemyabigwi. Iri torero ryaberaga kuva tariki 25/10/2015 ryasojwe mu gitaramo kitabiriwe n’abahagarariye inzego z’Uburezi zitandukanye mu Rwanda.Ubwo yasozaga icyi gitaramo cyo gutuma Intore ku rugerero Dr Musafiri Papias Malimba yasabye abarezi ko bagomba kuba koko umusembura w’impinduka nziza mu gihugu.

Ministri Musafiri Papias Malimba, yabwiye abasoje iri torero ry’abatoza b’abarezi ko hashize igihe Ministeri ibiba mu Itorero none ubu ikaba umusaruroo, yagize:”hashize igihe tubiba kandi aho umuntu abibye aba yiteze umusaruro niyo mpamvu natwe twumva twiteze umusaruro ufatika mu barezi bu Rwanda” yababwiye ko hari imyitwarire igomba guhinduka mu burezi mu Rwanda kandi yiteze ko Indemyabigwi zizabigiramo uruhare rufatika.

Yababwiye ko hashize igihe bahanganye n’ingeso zimwe na zimwe zitagombye kugaragara iyo Itorero riba ryaracengeye mu burezi bw’u Rwanda. Yatanze Urugero rw’ingeso yo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse niyo gukopera. Yabwiye Indemyabigwi ko nizimakaza Indangagaciro na Kirazira iyo mico mibi nta kabuza izacika kuko umutoza agomba aba atandukanye na mwarimu nubwo bose buzuzanya. Yagize ati:”umwana ntabwo yabyumva atabitojwe kandi mwarimu niwe wenyine ugomba kumutoza agakura yumva ko agomba kubona icyo yakoreye.”

Chairman wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana RUCAGU Boniface yashimye indemyabigwi uko zitwaye mu gihe cyose zamaze zitozwa, avuga ko uko yababonye bitwaye bigaragaza ko imihigo bahize bazayesa nta shiti. Yabasabye gukomeza umuhate yababonanye ndetse no kwimakaza umurage mwiza w’Itorero mu burezi bw’u Rwanda. Yababwiye ko abarimu batojwe mbere hari ibyo batashyize mu bikorwa nko gutangiza Itorero mu mashuri abanza n’ayisumbuye yaba asanzwe cyangwa ayigisha ubumenyi ngiro.

Iri torero ryari rigizwe n’abashinzwe uburezi mu nzego zitandukanye bose hamwe bakaba bari 345, bakaba barateguwe ku buryo bazatoza abandi batoza b’Intore bazabafasha gutoza abandi barimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagera ku bihumbi mirongo Itandatu mu gihugu hose.