UBUFATANYE HAGATI YA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO NA KOMISIYO ISHINZWE AMATORA.

Figure 1 Bwana RUCAGU Boniface Chairman NIC na Prof KALISA MBANDA basinya MoU.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 3/11/2015 kuri le Printemps Hotel I Kigali, habereye igikorwa cyo gusinya amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe amatora na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

Uwashyize umukono ku ruhande rwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana Rucagu Boniface yasobanuye ko nka Komisiyo y’Igihugu y’Itorero bishimiye gufatanya na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe amatora kugira ngo bakomeze batange umusanzu mu gushyiraho abayobozi bazakomeza gufasha Abanyarwanda kubaka ubunyarwanda bugakomera; kubaka ubumwe bw’abenegihugu no gukomeza gusegasira ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho kuko n’ubundi intore ari umurinzi w’ibyo yagezeho bityo akaba ntawabisenya ibona.

Prezida wa Komisiyo ishinzwe amatora Prof Kalisa Mbanda, yabwiye abari muri uyu muhango ko amasezerano y’ubufatanye asinywe hagati ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe amatora na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ari igihango inzego zombi zigiranye kandi batazagitatira.

Aya masezerano y’ubufatanye amaze gushyirwaho umukono, agamije kugena imikoranire hagati ya Komisiyo zombi mu byerekeranye no gutegura, gutanga no guhuza inyigisho z’uburere mboneragihugu zitangwa ku byiciro binyuranye by’Abanyarwanda hubahirizwa ibyumvikanyweho n’impande zombi.

Byose bikaba bigamije gukomeza kubaka Umunyarwanda urangwa n’umuco w’ubutore.

Kugira ngo bigerweho hakazatangwa inyigisho ku burere mboneragihugu mu byiciro bitandukanye by’Abanyarwanda.

Aya masezerano asinywe mu gihe habura iminsi mike gusa mu Rwwanda hagatangira amatora y’abagize inzego z’ibanze azakurikirwa nay’umukuru w’Igihugu.