KURI UYU WA GATANU ABAKOZI BA LETA BAKORERA MU MUJYI WA KIGALI BAKOZE SPORT RUSANGE

Figure 1 Imyitozo irarimbanyije abayobozi ba NIC bayitabiriye.

Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero nabo kimwe n’abandi bakozi ba Leta, bitabiriye iyi myitozo ngororamubiri bose ndetse bakaba bari barangajwe imbere na Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana RUCAGU Boniface, Visi Prezida Emmanuel BAYINGANA, Umunyamabanga Mukuru ndetse n’abakomiseri bose.

Ubwitabire abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu bagaragaje bwerekanye agaciro baha imyitozo ngororamubiri nkimwe mu nkingi yatuma umukozi arushaho kongera umusaruro.

Muri iyi myitozo ngoraramubiri yo kuri uyu wa gatanu habayeho kandi umukino w’Umupira w’amaguru wahuje ikipe igizwe n’abagize guverinoma yakinye n’ikipe y’abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Uyu mukino ukaba wararangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kiwe, nubwo muri rusange ikipe iginzwe n’abadepite yagaragaje ko imenyeranye. Uyu mukino ukaba wari ugamije ubusabane.

Imyitozo ngoramubiri ni gahunda ikomeye leta y’u Rwanda ishyizemo imbaraga kuko buri wa gatanu akazi gasozwa saa kenda kugira ngo abakozi bose bajye gukora myitozo ngoramubiri.