ABANYESHURI BA KENYA BARI MU RUGENDO SHURI MU RWANDA BISHIMIYE IBIKORWA BYA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO.

Figure 1 Abanyeshuri bari kumwe n’Abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

Kuru uyu wa gatandatu tariki ya 21/11/2014 abanyeshuri baturutse mu gihugu cya Kenya biga mu shuri ry’igisha diplomasi n’ububanyi n’amahanga basuye Komisiyo y’Igihugu y’Itorero kugira ngo bagire ku Rwanda Ibimaze gukorwa mu kwigisha abenegihugu ibijyanye n’uburere mboneragihugu bibafasha kubana mu mahoro.

Aba banyeshuri bakigera ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Itorero(NIC) bakiriwe na Prezida wa Komisiyo Rucagu Boniface ari kumwe na Visi prezida Brig Gen Emmanuel BAYINGANGA, Umunyamabanga mukuru NTIDENDEREZA William, abakomeseri bose, umuyobozi w’Ubutore Development center maze babagariza ku  mateka y’Itorero mu Rwanda, ibimaze gukorwa na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero,  n’ibikorwa byingenzi bateganya mu minsi ir’imbere.

Basobanuriwe ko kuva na kera Itorero ryari irerero Abanyarwanda bigiragamo Indangagaciro z’Umuco wabo ndetse bakanahigira ubumenyi bw’ibanze bucyenewe kugira babe bafite akamaro mu muryango. Iri rerero ry’Abanyarwanda ryaje guteshwa agaciro kuko abakoloni babonaga ibyo ryigisha bitandukanye n’inyungu zabo maze barisimbuza amashuri y’abanyaburayi.

Izi ntumwa zashatse kumenya niba nabanyamadini  bayoboka Itorero ndetse na gahunda yaryo, maze basobanurirwa ko ubu amadini nayo yamaze kumenya inyungu Abanyarwanda basangiye bityo nabo bakaba batahiriza umugozi umwe n’abandi banyarwanda nubwo hatabura bamwe bagifite imyumvire ikiri hasi.

Mu izina ry’ababa banyeshuri umuyobozi w’iri tsinda akaba numwarimu wabo Dr ANITA KIAMBA, yishimiye uburyo bakiriwe ndetse n’ibiganiro bahawe avuga ko ari ingirakamaro kuko bizabafasha gufata umurongo nkuwo u Rwanda rurimo.

Abanyeshuri basoje uruzinduko rwabo mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu basuye inzego zitandukanye za Leta harimo Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge, Komisiyo ishinzwe Kurwanya Jenoside , RGB na site memorial ya Gisozi mu mujyi wa Kigali.