INKOMEZABIGWI ZASHIMIWE IBIKORWA BY’INDASHYIKIRWA ZAKOZE KU RUGERERO RUCIYE INGANDO.

Abayobozi bakuru bataha amazu yubatswe muri Rusororo.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/06/2018 mu ntara zose habereye umuhango wo gusubika urugerero ruciye ingando, Inkomezagwi zitumwa gukomeza gufatanya n’abandi ku rugerero rwo ku mudugudu. Intore zisubitse urugerero zimaze gutanga umuganda w’ibikorwa by’ingashyikirwa kuri site zitandukanye urugerero rwari ruciyeho ingando.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe iterambere ry’abaturage Cyriaque HARELIMANA, ubwo yatanga ubutumwa busubika urugerero ruciye ingando kuri site ya Gasagara muri Rusororo, akarere ka Gasabo yashimiye Intore ku bikorwa by’Indashyikirwa bakoze bagamije kwiyubakira Igihugu. Yagize ati ”Ibyo Inkomezabigwi zikoze bitweretse ko dufite urubyiruko urubyiruko rufite imbaraga n’ubwenge bitanga icyizere ko Igihugu cyacu kigana aheza, mugende muhindure n’imiryango mwaturutsemo muyifashe kwiyubaka”.

Yavuze ko ibyo urubyiruko rwerekanye ku rugerero ruciye ingando bigaragaza ubushake budasanzwe butanga icyizere ko igihugu cyacu kitazasaza.

Uru rubyiruko nirudufashe kurwanye ibitubuza kugera ku Iterambere birimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubwomanzi, imibanire idakwiye mu miryango. HARELIMANA Cyriaque yasabye inkomezabigwi kutemera ko hagira igituma uruhererekane yo kubaho neza ibangamirwa.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard, yashimiye Inkomezabigwi ubwitange bagaragaje ku rugerero abasaba gukomeza kuba Indashyikirwa aho bazaba bari hose. Perezida wa komisiyo yavuze ko nkuko NIC yabihigiye nyakubahwa Perezida wa Repubulika urugerero ruciye ingando ruzahoraho kandi ruzakomeza gucyemura ibibazo Abanyarwanda bahura nabyo.

Urugerero Inkomezabigwi rwatangiye tariki ya 05 Gicurasi 2018 ruhuza intore zatoranyijwe mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, rushoje Intore zubatse inzu 53, basana inzu z’abatishoboye 108, hubatswe ubwiherero178, n’uturima tw’igikoni 238, hubatswe imiyoboro y’amazi ibiri ifite metero 600 umwe n’ibindi bikorwa by’ubukangurambaga no kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Intore ziri ku rugerero ruciye Ingando zafashije kubaka Itorero ry’Umudugudu aho zabaga ziciye ingando.