URUBYIRUKO RWIBUMBIYE MURI AERG RWIBUKIJWE KO RUFITANYE IGIHANGO N’U RWANDA.

 

Kuri uyu mugoroba tariki 20/01/2020 mu Karere ka Burera, mu Kigo Gitorezwamo Umuco w’Ubutore cya Nkumba, habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Itorero ry’Abanyeshuri biga muri Kaminuza n’amashuri makuru bibumbiye mu muryango wa AERG. Atangiza ku mugaragaro iri torero Lt Col Désiré MIGAMBI Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yibukije uru rubyiruko rwiga muri Kaminuza n’amashuri Makuru ko rufitanye igihango n’u Rwanda kuko u Rwanda ari Igihugu cyabo, ni umubyeyi wabo, rukaba rusabwa kurinda ibyo rugenda rugeraho, no kuzaruyoborana umurava n’ubupfura mu gihe kiri imbere.

Muri iki gitaramo gitangiza Itorero Lt Col Désiré MIGAMBIVisi Perezida wa Komisiyoy’Igihugu y’Itorero, yibukije urubyiruko rwibumbiye muri AERG ko bakwiye kumva agaciro rufite mu gihugu kuko arirwo mizero y’Igihugu.

Yagize ati:”Iyo mubona Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bushyiraho Minisiteri yihariye ishinzwe Urubyiruko, ni ukubereka agaciro kanyu; noneho kandi yabaye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, bivuze ngo u Rwanda twifuza rugomba kubakwa n’Urubyiruko rufite Umuco muzima, ugaragarira mu mikorere, imyitwarire n’imivugire irangwa n’Indangagaciro na kirazira by’Umuco nyarwanda. Ngicyo icyo mwaje gutozwa: kuba urubyiruko rurangwa n’umuco w’Ubutore muri byose, rutegurirwa kuzaba Abayobozi b’inyangamugayo barangwa n’Ubupfura mu mikorere yabo ya buri munsi”.

Yabasabye gukomeza gukora biyibutsa uruhare rwabo mukubaka Igihugu, yagize ati:”Ubu rero Itorero mwajemo, kimwe n’ibindi byiciro muri AERG byababanjirije, muje kwerekwa ubushobozi n’ubutwari mwifitemo (potential), byatuma mwigeza kuri byinshi, n’u Rwanda mukarugeza kuri byinshi; byose bishingiye ku mahitamo yanyu, byumvikane ko ari amahitamo meza. Iyo tuvuga umurava n’Ubupfura bigomba kubaranga nk’Urubyiruko, mukabigira umuco mu mibereho n’imikorere yanyu ya buri munsi, bivuze ko mugomba kwamaganira kure imyitwarire y’ubunebwe n’ubwomanzi, kwiyandarika, bidatana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, rero mwirinde izo ngeso zose”.

Muri uyu muhango hari kandi Umuyobozi Mukuru wa FARG Théopile RUBERANGEYO wasabye Intore gukomeza kwiyubaka no kwishakamo ibisubizo.

Icyicro cya gatandatu cy’Itorero rya AERG cyitabiriwe n’Intore 400, kikaba cyaratangiye tariki 18/01/2020 biteganyijwe ko kizasozwa tariki 28/01/2020.