INTAGAMBURUZWA ZA AERG ZASOJE ITORERO ZITUMWA KURWANYA INGESO MBI ZUGARIJE URUBYIRUKO.

Kuri uyu mugoroba tariki ya 27/01/2020 Intagamburuzwa za AERG zashoje Itorero zari zimazemo iminsi igera ku icumi, ryaberaga mu Kigo Gitorezwamo Umuco w’Ubutore cya Nkumba. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage NYIRARUKUNDO Ignatienne, watumye izi ntore ku rugerero yazisabye kurwanya ingeso mbi zugarije urubyyiruko muri iyi minsi cyane gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge, kuko Igihugu gikeneye urubyiruko rufite ubwenge buri ku murongo.

Muri iki gitaramo NYIRARUKUNDO Ignatienne Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yashimiye uru rubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rwibumbuye muri AERG, ikinyabupfura bagaragaje n’umuhate wabaranze mu gihe cyose bamaze mu Itorero ati:” nkurikije ibyo mwatugaragarije mwitoreje muri iki kigo cy’Ubutore, umuhate n’ikinyabupfura nababonanye numva mbuze ikindi ndenzaho usibye gushima Imana, ngashima ubuyobozi bw’Igihugu cyacu cyiza bwatugaruriye icyizere cy’Ubuzima, ngashimira kandi aba batoza mwabanye neza kuva mutangiye Itorero kugeza uyu munsi”.

Aho mugiye muzakomeze murangwe n’umuco w’Ubutore, muzangize abo musanze ibyo mwatorejwe muri iki kigo, Hon Nyirarukundo Ignatienne yagize ati:” Mukwiye kwigirira icyizere kuko mufite Igihugu kibafitiye icyizere, kandi murwanye ingeso mbi, murwanye ibiyobyabwenge kuko ntawukeneye ubwenge bwayobye, u Rwanda rukeneye urubyiruko ruzi neza ibyo rukora”.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Komiseri RUGEMINTWAZA Nepo yashimiye abagize uruhare mu gutoza Intagamburuzwa za AERG kuko umusaruro wabo uragaragara:

 “Abatoza mwese mwatoje iri torero mukwiye gushimirwa ibikorwa by’Intangarugero mugezeho, abari bashinze imitoreze, abari ku ruhembe rw’ingishywa, abari bashinzwe umutekano w’Intore, abari bashinzwe ubuzima bw’Intore mwese mw’izina rya Komisiyo y’Igihugu y’Itorero no mu izina ryanjye bwite ndabashimiye mwakoze akazi keza”.

Intagamburuzwa za AERG zatojwe kumenya u Rwanda, kurukunda no kururwanira ishyaka, Intore kandi zatojwe kumenya icyerekezo cy’Igihugu n’ingamba zo kukigeraho binyuze mu mikorongiro, zatojwe kandi gukorera hamwe binyuze mu karasisi ka gisirikare no mu ntambwe y’Intore.

Ubwo basozaga itorero  bahize kumenya neza amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi no gufatanya n’abandi banyarwanda gutegura gahunda zo kwibuka…...

 

Iri torero Intagamburuzwa za AERG icyiciro cya 6, ryari rimaze iminsi ribera mu kigo gitorezwamo umuco cya Nkumba, ryitabiriwe n’abanyamuryango ba AERG bagera kuri 400 baturutse muri za Kaminuza n’amashuri makuru.