ABAFATANYABIKORWA B’ITORERO BEMERANYIJE GUSHAKIRA UBUSHOBOZI IBIKORWA BY’URUGERERO RUCIYE INGANDO.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13/02/2020 kuri Hotel Fatima iri mu karere ka Musanze habereye inama yahujeKomisiyo y’Igihugu y’Itorero n’abafatanyabikorwa bayo muri gahunda y’Urugerero, igamije gusesengura uko urugerero rw’umudugudu rwifashe ndetse no gutegura hakiri kare urugerero ruciye Ingando ruzabera hirya no hino mu turere mu byanya bigera kuri 90.

Atangiza inama Lt Col Désiré MIGAMBI Visi perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yashimiye ubufatanye busanzwe hagati ya Komisiyo y’Igihugu y’Itorero n’abafatanyabikorwa bayo byatumye hari ibikorwa byinshi bikorwa bigamije kunoza Urugerero.

Lt Col Désiré MIGAMBI yagize ati: “Uruhare rw’inzego z’ibanze n’ababyeyi n’ingenzi mugutegura abajya ku rugerero rw’umudugudu n’abagomba kujya ku rugerero ruciye ingando”.

Muri iki gihe ibikorwa by’Intore ku rugerero rw’umudugudu birakomeje ariko hari aho ubona ubwitabire bukiri hasi, aha na none birasaba ubufatanye bw’inzego zitandakanye kugira ngo ubwitabire ku rugerero bugerweho, kuko Intore ziri ku rugerero rw’umudugudu arizo zizavamo abazajya ku rugerero ruciye Ingando.

Umunyambanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Samuel DUSENGIYUMVA, yasobanuye ko ibikorwa by’Urugerero rukorwa n’urubyiruko bikwiye cyane kwibanda mukubaka Abanyarwanda ku buryo buri munyarwanda yumva ko akwiye kubaho neza.

Bwana Samuel DUSENGIYUMVA yagize ati: “urubyiruko ruri ku rugerero rukwiye gutangira gukangurira Abanywarwanda kumva neza ko bakwiye kugira ubuzima bwiza kandi bukwiye umuntu ufite agaciro, buri munyarwanda akumva ko akwiye kugira ubwiherero, ubwogero, ndetse akaba n’ ahantu heza”.

Umuyobozi Ushinzwe Imiyoborere myiza mu karere ka Kicukiro yavuze ko nubwo bafite ubwitabire bukiri hasi ku rugerero ariko bafite gahunda yo kugera ku rugo rwose rurimo inkomezabigwi kugira ngo yibutswe ko ikwiye kujya ku rugerero rwo kwiyubakira Igihugu. Ibi byagarutsweho n’abandi bayobozi baturutse mu turere bagaragaje ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere n’abandi bafatanyabikorwa bayo bose bagomba gushyira hamwe imbaraga bagafasha Inkomezabigwi kujya ku rugerero.

Urugerero ni umwimerere w’Abanyarwanda, kuko kuva cyera nta ntore yatorezwaga gutaha ahubwo yatorezwaga gutumwa ku rugerero, ibi bikaba byarafashaga uwatumwe ku rugerero kwiyubaka no kubaka Igihugu cyamubyaye.

Urugerero ni iteme rihuza ibyo hambere n’iby’ubu ruzatuma Abanyarwanda cyane cyane abakiri bato bamenya Umurage n’umuco by’u Rwanda, batora ishyaka  ryo Kwitangira u Rwanda  kandi bizakomeza kunganira gahunda za Leta zisanzweho zubaka ubumwe, gukunda  Igihugu, kunoza umurimo bigeza Abanyarwanda ku kwigira no kwihesha agaciro.

Kugeza uyu munsi Intore zisaga 476 350 zimaze kwitabira urugerero rubera mu tugari.

Iyi nama n’abafatanyabikorwa yitabiriwe n’abayobozi bashinzwe imirimo rusange mu turere, abayobozi bashinzwe imiyoborere mu turere, abayobozi ba bimwe mu bigo bya Leta n’abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri.