KUBAKA ITORERO RY’UMUDUGUDU RIKORA NEZA N’UGUTEGANYIRIZA UYU MUNSI NEJO.

Mu ngendo Intumwa za Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, zimazemo iminsi zigamije kureba ibikorwa bitandukanye by’Intore bifasha Abanyarwanda kwiyubaka  binyuze mu Itorero ry’Umudugudu, urugerero rukorwa n’Inkomezabigwi mu midugudu no kureba uko Imyiteguro y’Urugerero ruciye Ingando yifashe.

Abaturaye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika, Akagali ka Masaka, Umudugudu wa Ruramba batangarije intumwa za Komisiyo zari zabasuye ziyobowe na ZIGIRA Joseph Umuyobozi w’Ikigo gitorezwamo Umuco w’Ubutore cya Nkumba, ko Itorero ry’Umudugudu ryabafashije kwiyubaka no kubungabunga umutekano w’Umuryango.

Rukeratabaro Vianney umwe mu bagize  yagize iti: ”Kugra Itorero ry’Umudugudu rikora neza nukwiteganyiriza uyu munsi n’ejo kuko kuva aho dutangiriye gukorera mu masibo n’Ingamba umudugudu wacu wateye imbere ku buryo bufatika.

Nta kibazo cy’umwiryane tukira mu muryango, twese twabashije kwiteza imbere twubaka imirima y’Igikoni ndetse n’ubuhinzi bwacu bumaze gutera imbere.”

Rukeratabaro Vianney yakomeje avuga ko ubu biyubakiye ibiro byiza by’Umudugudu, aho bahurira biga ku Iterambere ry’Umudugudu wabo.

Twateguye amakarita agaragaza uko twari tumeze tutaragira Itorero mu mudugudu wacu, nuko twifashe uyu munsi nyuma yo kugira Itorero ry’Umudugudu rikora neza.

Yagize ati” Ubu dufite ibiti byiza by’Imbuto, ntabwo tugihinga urutoki mu kajagari badutoje gutera neza urutoke rushobora gutanga umusaruro ukenewe. Uyu munsi ingo ziteye neza mu mudugudu ku buryo ugize ikibazo tumugeraho vuba, twubatse irerero ry’abana bato ndetse dufite igikoni cy’Umudugudu kidufasha gutoza abawutuye guteka neza, uyu munsi twihangiye imihanda imeze neza, twishyize hamwe duhinga ibisheke mu gishaka cya Nyabarongo n’ibindi”.

Hirya no hino mu gihugu Itorero ry’Umudugudu rimaze gushinga imizi aho rifasha abawugize kwikemurira ibibazo bahura nabyo no kwimakaza Indangagaciro mu bawutuye.

Itorero ry’Umudugudu ni urubuga buri wese utuye Umudugudu atorezwamo kuba Umunyarwanda ukunda Igihugu, ukunda umurimo, ufite Indangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda, kandi ufite umuco w’Ubutore.

Gahunda yo kubaka Itorero ry’Umudugudu rikora neza kandi rifasha abaturage gukemura ibibazo bahura nabyo iri mu ngingo ya 79 NST1.