ITORERO MU MASHURI RYAFASHIJE ABANYESHURI KWIGA BISANZUYE.

Hashize igihe gito Itorero ryongeye kugaruka mu Rwanda kugira ngo ryongere rifashe kubaka umunyarwanda ukunda Igihugu, nkuko ryari risanzwe ribikora mbere y’Umwaduko w’abakoloni kuko ariryo ryari irerero Abanyarwanda bose batorezwagamo Indangagaciro z’Umuco w’Igihugu.  Birumvikana ko kubaka Umunyarwanda muzima ukunda Igihugu, bitangirira ku bakiri bato niyo mpamvu  hatangijwe Itorero mu mashuri.

Kuva aho Itorero rigereye mu mashuri, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’abanyeshuri ubwabo bahamya ko byabagiriye akamaro kuko ubu abanyeshuri biga bisanzuye kandi bahuza ubumenyi bahabwa n’uburere bw’Igihugu.

KAGERUKA Paul umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kanyinya(GS Scolaire Kanyinya) mu kiganiro kigufi yahaye abatoza b’Intore bamusuye baturutse muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero no mu karere ka Nyarugenge tariki 28/02/2020, yababwiye ko kuva Itorero ryagera mu ishuri ayobora amaze kubona impinduka mu buryo bufatika kubera ibikorwa by’Itorero mu ishuri ayobora.

Yagize ati:” Kuva twatangiza Itorero muri iki kigo nyobora maze kubona umusaruro wivugira, uyu munsi menya ubuzima bwa buri munyeshuri kuko iyo bageze mu gihe cy’Ibiganiro barisanzura bakavuga bigatuma umenya nuko ubafasha kuko baba baguhaye amakuru yose yagufasha, ibi bituma biga bisanzuye maze umusaruro mu shuri ukaboneka.

Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Kanyinya kandi avuga ko Itorero mu mashuri ryababereye igisubizo no mu rwego rw’ikinyabupfura mu banyeshuri kuko baba bari mu masibo ubwabo bakisuzuma bidasabye igitsure cy’Abayobozi.

Abatoza bakorera muri iri shuri nabo badutangarije ko ubu ishuri ari isibo, abarimu bakaba ari abatoza naho umuyobozi w’ishuri akaba umutware w’Umutwe w’Intore, ibi byafashije abarezi kwegerana cyane nabo barera,  bakabatoza kumenya u Rwanda bitanyuze mu buryo bari basanzwe bakoresha mu ishuri.

Mu karere ka Nyagatare mu ishuri rya TP Nyarurema umuyobozi w’iri shuri yatangarije Intumwa za Komisiyo y’Igihugu y’Itorero zari ziyobowe na RUGEMINTWAZA Népo komiseri muri NIC, ko abanyeshuri bari mu masibo ashingiye ku murage w’u Rwanda, ibi bituma bakomeza gucukumbura amateka y’Igihugu cyabo bakayamenya mu buryo buboroheye.

RUGEMINTWAZA Népo yashimiye abarezi ba TP Nyarurema ibyo bamaze kugeraho anabasaba gukomeza kunoza ibyagaragaye nkibitaranoga.

Gutoza abakiri bato binyuze mu Itorero mu mashuri ni inzira idashidikanywaho izafasha kubaka mu banyarwanda umuco wo kwigira kwihesha agaciro, kwishakamo ibisubizo no kuba indashyikirwa mu bumenyi byubakiye ku muco n’amateka by’u Rwanda.