ABANYARWANDA BAKIRWA BATASHYE MURI IKI GIHE CYA COVID 19 BAHABWA IBIGANIRO BIBIBUTSA ICYEREKEZO U RWANDA RUFITE.

Muri iyi minsi isi yose ihanganye n’icyorezo cya Covid 19, Abanyarwanda babaga mu bihugu byamahanga,  bagaruka mu gihugu cyabo kuhakomereza gahunda y’Ubuzima bwabo bwa buri munsi bari hamwe n’imiryango yabo. Mu rwego rwo kwirinda ko habaho ukwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus abatashye bose bategurirwa ibigo bibakira aho baba mu muhezo mbere yo gusubirana n’imiryango; abari muri ibi bigo bakirwa n’abayobozi bakuru b’Igihugu cyacu bagahumirizwa ndetse bakerekwa amahirwe u Rwanda rufite mu rwego rw’ishoramari n’umurage w’Abasekuruza bacu.

Kuri uyu wa kaburi tariki 23/06/2020 abasaga 170 baherutse gutaha baturutse mu bihugu bitandukanye birmo n’ibituranye n’u Rwanda bacumbikiwe mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba bakiriwe na NYIRARUKUNDO Ignatienne n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ari hamwe na Lt Col Désiré Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

Mu ijambo ry’Ikaze Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yabwiye aba banyarwanda batahutse  ko u Rwanda rubaha agaciro gakomeye akaba ariyo mpamvu buri gihe babategurira gahunda zigamije kububaka no kubateza imbere.

Yagize ati: mukwiye kumenya icyerekezo cy’u Rwanda, mugaharanira kwigira nkabandi banyarwanda no kwihesha agaciro, bigaragaza agaciro  muhabwa n’Igihugu cyanyu,  mukwiye rero kuzirikana ako gaciro, bikazatuma namwe mwiteza imbere mukagera ku iterambere u Rwanda rubifuriza kandi sinshidikanya ko impanuro muhabwa zizabafasha kwiyubaka ubwo muzaba mugeze mu miryango yanyu”.

Mu ijambo ry’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu NYIRARUKUNDO Ignatienne yagize ati: icyatumye dutegura ibi biganiro ni ukugira ngo mumenye neza u Rwanda; mumenye amateka yarwo n’Umurage twahawe n’Abakurambere bacu b’Intwari wo kurukunda no kururwanira Ishyaka, kurwubaka rugakomera, rukubahwa n’amahanga, rugahamya ishema n’igitinyiro, ntahagire uhangara kuruvogera cyangwa kuvogera Umunyarwanda. Ni yo mpamvu dufata umwanya tukaganira ngo mube Abanyarwanda mukunda u Rwanda, mukunda umurimo;  mube Abanyarwanda mufite Indangagaciro na Kirazira  z’umuco nyarwanda, kandi mufite umuco w’Ubutore, no kumenya icyerekezo cy’u Rwanda”. 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yakomeje agara ati:”Nanone kuba Ubuyobozi bw’Igihugu bwarabateguriye ibi biganiro, muzakuramo ubumenyi buzaza bwiyongera ku kubungabunga amagara yanyu mwirinda ubwandu n’inkurikizi za COVID-19, ibi bikaba bikorwa ku kiguzi kiri hejuru, ni gihamya y’ukuntu Leta y’u Rwanda yabahaye Agaciro; bityo rero, ntimukiyambure ako gaciro ubwo muzaba mwagiye gutuzwa mu Turere tunyuranye, bamwe musubiye mu miryango yanyu”.

Ibi biganiro Abanyarwanda batahutse bahabwa biri muri gahunda u Rwanda rwihaye yo gukomeza kubaka Igihugu gitekanye kandi giteyimbere byose bishingiye ku bumenyi n’ubushobozi bw’abagituye.