ITORERO RY’IGIHUGU RYASHYIRIYEHO URUBYIRUKO UBURYO BUSHYA BWO KWITANGIRA U RWANDA KU RUGERERO

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwitangira u Rwanda ku rugerero, Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yateguye Urugerero rw’Indahangarwa (Urubyiruko rufite hagati 18-35), rugamije kubafasha gushyira ubumenyi n’imbaraga ku rugerero rwo kubaka u Rwanda harimo no kurwanya no guhangana n’ingaruka za Covid 19. Nta gihundutse uru rugerero ruzatangira muri nzeri 2020.

Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yahuye n’abafatanyabikorwa bayo mu rugerero ibasobanurira aho imyiteguro y’urugerero rw’Indahangarwa igeze ndetse kurebera hamwe uruhare rwa buri rwego mu micungire myiza y'Urugerero.

Lt Col Désiré Migambi Mungamba Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, asobanura ko urugerero rw’Indahangarwa ari ubundi buryo bwagutse bufasha Ingamba y’Indahangarwa nk’imwe mu ngamba z’Intore zigizwe n’urubyiruko rufite imyaka hagati ya 18 na 35 kwitangira Igihugu ku rugerero, ababyifuza bakaba bakangurirwa gutangira kwiyandikisha mu tugali batuyemo.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yavuze  ko byose bigenze uko byateguwe muri  Nzeri 2020,  ari bwo hazatangizwa urugerero rw’Indahangarwa, yongeraho ko Komisiyo y’Itorero yari isanzwe itegura urugerero rw’Inkomezabigwi rwakorwaga n’abana barangije amashuri yisumbuye ariko batekereje kwagura igitekerezo bashingiye ku bisanzwe biteganyijwe mu igenamigambi ry’Igihugu NST1.

Ati: “Ubu turashaka gutera indi ntambwe duhuze abarangije kaminuza n’amashuri makuri(Intagamburuzwa) n’ Inkomezabigwi  abo bose bagakora ingamba duteganya kuzajyana ku rugerero”.

Lt Col Désiré Migambi Mungamba  asobanura ko impamvu yo kubahuriza hamwe ari ukugira ngo bagire uruhare mu kurwanya COVID-19 n’ubundi bukangurambaga.

Ati: “Ibi bihe turimo ni ibihe bidasanzwe, turasaba urubyiruko aho ruri hose kugira uruhare mu kurwanya icyorezo cya COVID-19. Twumva ari yo ntambwe twashakaga gutera kugira ngo uru rugerero rufashe muri gahunda za Leta, bakore ubukangurambaga bunyuranye hirya no hino muri gahunda z’uburezi, gahunda z’ubuhinzi, mu ikoranabuhanga, guhamya isibo y’intore, no gukomeza gufasha itorero ry’umudugudu gukora neza”.

Habiyambere Ildephonse umukozi ushinzwe ibijyanye no kwemerera amashuri gukora mu kigo k’Igihugu cyo guteza imbere imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda (Rwanda polytechnic), yashimye urugero rw’Indahangarwa avuga ko hari byinshi ruzafasha.

Avuga ko hari abanyeshuri bazava iwabo bajya ku ishuri, ariko kugira ngo nibagera ko ishuri badakomeza kwandura, bazabifashwamo n’intore zo ku rugerero.

Ati: “Twari dukeneye kubona izindi mbaraga zidufasha cyane cyane ko igihe mwarimu ari mu ishuri arimo kwigisha atamenya uko hanze bimeze mu gihe abana bagiye gukina. Dukeneye rero abantu badufasha, tukumva ko uru rugerero rw’Indahangarwa rugiye kutubera igisubizo. Intore zizadufasha kumenya niba kandagira ukarabe zihari cyangwa zujuje ibisabwa, niba amazi ahari, kubahiriza intera ya metero imwe niba byubahirizwa, kwambara agapfukamunwa birubahirizwa uko bikwiriye, kumenya niba abana bapimwe umuriro”.

Ndacyayisenga Dynamo, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yishimira ko Minisiteri y’Ubuzima idakora yonyine kuko ikorana n’izindi nzego zitandukanye kugira ngo ibashe guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi.

Ati: “Intore zizadufasha mu rwego rw’ubuzima mu ugukomeza kurwanya igwingira ry’abana, kwigisha kuringaniza imbyaro, guhangana n’indwara zitandura, guhangana n’ikibazo cy’urubyiruko runywa ibiyobyabwenge, ibyo byose tuzabifashwamo n’intore kandi twabyishimiye”.

Ku rugerero kandi Intore zitozwa kumenya no gusobanukirwa imigambi y’Igihugu n’uburyo bwo kuyigeraho nko ; kwigirira icyizere cyo kwikemurira ibibazo no kwihesha agaciro;  kuba Intore zibereye Igihugu zigaragara mu byiciro byose kandi zikaba umusemburo w’impinduka nziza; kugira umuco w’ubwitange mu gukorera Igihugu; kugira ishyaka n’ishema byo guhiga, kwivuga ibigwi no kuba indashyikirwa.

Urugerero ruteganywa muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi  (2017 – 2024) yo kwihutisha Iterambere NST-1 Ingingo ya 107 igira iti: hazongerwa imbaraga mu guteza imbere umuco wo guharanira kwigira mu Banyarwanda, gukorera hamwe no kwishakamo ibisubizo ku bibazo bahura nabyo. Muri uru rwego, Gahunda y’urugerero ikurikiranywa n’Itorero ry’Igihugu izongerwamo imbaraga

Urugerero rw’Indahangarwa ruzibanda ku bikorwa bitandukanye birimo gufatanya n’inzego z’ubuhinzi muguteza imbere ubuhinzi bw’Umwuga mu tugali, gufatanya n’inzego z’uburezi kwigisha indimi bigamije kuzamura ireme rw’Uburezi; gufatanya n’inzego z’ibanze mu bukangurambaga bugamije imibereho myiza gukusanya imibare y’ingenzi ikenewe mu igenamigambi rigamije Iterambere ry’Igihugu no gufasha mu gutoza Itorero ry’Umudugudu, Itorero mu mashuri.