INDEMYAMIHIGO ZATUMWE GUHAMYA IMIGAMBI N’INTEGO BY’ITORERO MU NZEGO Z’IBANZE.

Figure 1 Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco MBABAZI Rosemary ari hamwe na Visi Perezida NIC Lt Col Désiré MIGAMBI MUNGAMBA

Abasore n’inkumi bagera ku1,398 bari bamaze icyimweru mu Itorero ryateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero rikorwa mu buryo bw’Iyakure “e_ITORERO” batumwe ku rugerero rwo guhamya Intego, imigambi n’iimihigo by’Itorero mu nzego basanzwe batorezamo ku mudugudu, mu mashuri, ku rugerero rw’Inkomezabigwi n’indehangarwa.

Asoza iri Torero kuri cyumweru tariki 25/04/2021 Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco MBABAZI Rosemary yasabye Intore kuba amaboko n’Ijisho by’u Rwanda.

Yagize ati:” Ni mwe maboko, mukaba n’ijisho ry’u Rwanda muri izi nshingano. Nagira ngo tubiceho akarongo, mugiye kuba ijisho n’amaboko y’u Rwanda aho muri, tunishimira yuko ari mwe mugiye kubakirwaho gutoza imitwe itandukanye mu Gihugu cyacu”

Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco yashimiye Intore n’abatoza b’Intore kuba barahisemo kwishakamo ibisubizo aho kuba nanjye binyobere.

Ati:” ibi nibyo Intore ziba zivuga ko Intore itaganya ahubwo no mu nzira y’inzitane yishakamo ibisubizo”.

Yasabye abatoza b’Intore kuba koko umusemburo w’Impinduka nziza ziganisha ku Iterambere ry’Umuryango.

Minisitiri Mbabazi yagize ati: “Mwatorejwe kuzamura imyumvire mu muryango nyarwanda no kurushaho kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, ari bwo soko y’iterambere rirambye ry’u Rwanda twifuza”.

Lt Col Désiré MIGAMBI MUNGAMBA Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yasobanuye ko abahuguwe bari basanzwe ari abatoza b’Intore mu nzego zitandukanye.

Yagize ati:”Indemyamihigo ni abatoza basanzwe baba hirya no hino mu mirenge ariko uyu munsi bakaba bamaze kubona amahugurwa yo kubakomeza kurushaho kubaka Igihugu, watoje Abatoza b’Intore bazajya guhamya itorero ry’Indemyamihigo, itorero ry’umudugudu, harimo amasibo, ingamba y’intore, umuryango mwiza urerera igihugu n’abatoza bashinzwe urugerero muri abo ngabo. ”

Visi Perezida yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare ku migendekere myiza y’Itorero Indemyamihigo harimo: Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Minisiteri y’ikoranabuhanga, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Ingabo nabandi.

Yavuze ko iri torero rigiye kuba urugero rwiza rw’Ibishoboka kuko hagiye gushyirwa imbaraga mugutoza ibyiciro bitandukanye hifashishijwe ubu buryo.

Itorero Indemyamihigo ryitabiriwe n’Abatoza b’Intore bagera 1,398 barimo 150 baturutse ku rwego rw’akarere abandi bakaba baraturutse mu mirenge.

Aba batoza b’Intore bagiye gufasha Itorero ry’Igihugu kugeza ibikorwa byaryo ku rwego rw’Umudugudu mu mashuri no ku rugerero aho bazunganira abakozi bari basanganywe izi nshingano mu mirimo yabo ya buri munsi.