ABANYESHURI BA RICA BATANGIYE ITORERO RIBAFASHA GUHUZA UBUMENYI N’UBURERE.

Kuri uyu wa mbere tariki 30/08/2021,Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Lt Col Désiré MIGAMBI MUNGABA yatangije Itorero rigenewe abanyeshuri ba RICA (Rwanda Institute for Conservation Agriculture) igikorwa cyabereye mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora, ahakorera ikigo cya RICA.

Mu ijambo ritangiza Itorero, Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yibukije Abanyeshuri ko Itorero rizabafasha kumva neza Indangagaciro z’Abanyarwanda bityo ubumenyi bagiye guhaha bukazaba buherekejwe n’uburere bibafasha kwiyubaka no kubaka Iterambere ry’u Rwanda.

Visi Perezida yagize ati: “iyi gahunda yaduteranirije hano igamije kubaha ikaze ryo kubasobanurira byimbitse ibijyanye na gahunda y’amasomo anyuzwamo ubumenyi mwaje kunguka; ni amasomo abategurira kuziyubaka mwebwe ubwanyu, kuzubaka Umuryango nyarwanda no kuzubaka u Rwanda. Ibi bisaba gukorana umwete, kandi ukora ibinoze, hakiyongeraho kumva neza no kumvira abakuyobora, ari byo twita “discipline”. Ni yo mpamvu mwumvise ko abambanjirije ku baganiriza, kimwe n’ibindi biganiro muzagezwaho n’abafite inshingano zinyuranye muri iki Kigo, bazaba bagamije kubasobanurira no kubamenyereza gahunda z’imyigishirize izatuma mutsinda neza; ni byo twita “induction course”.

Lt Col Désiré MIGAMBI MUNGABA yongeyeho ati:”Uretse imbogamizi zazanywe n’icyorezo cya COVID-19 kuva muri 2020, kandi n’ubu tugihanganye nacyo, ubundi mwese mwari mukwiye kuba mwaranyuze mu Itorero nyuma yo gusoza S6. Niba rero mutaratojwe kubera ko bitashobokaga kubera iki cyorezo, niyo mpamvu twabateguriye iri Torero rigamije kububakamo Indangagaciro nyarwanda n’Umuco w’Ubutore zizatuma muhora murangwa n’umurava n’ubushishozi(sagesse/wisdom) mukiri hano mu ishuri, na nyuma y’aho mwinjiye mu buzima bwo kwiyubaka, kubaka Imiryango yanyu no kubaka Igihugu cyanyu/Igihugu cyacu. Biri mahire ko imyigishirize ya RICA ihugura kandi ikubaka uburyo bwo gutekereza cyane ugakora ibinoze kandi ukaba ushobora kwihangira imirimo.  Nk’uko mubibona, u Rwanda rukeneye Urubyiruko rufite iyi myumvire yo kwigira no kwihesha agaciro, harimo guhanga umurimo no kuwunoza”.

Dr Richard Ferguson Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri RICA yabwiye abanyeshuri ko muri RICA baha agaciro buri muunyeshuri akiga yisanzuye kandi bakamuha umwanya wo gutekereza neza  no guhanga ibishya.

Yabasabye abanyeshuri guha agaciro umwanya bahawe wo kwiga muri RICA birinda kurangara nibindi byatuma batagera ku ntego bihaye.

Abanyeshuri ba RICA bari mu Itorero Bose hamwe ni 104 bakaba bagize icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri bemerewe kwiga muri iri shuri. Iri torero ryahujwe na gahunda yo kumenyereza Abanyeshuri, yatangiye tariki tariki 28/08/2021 biteganyijwe ko rizasozwa tariki 10/09/2021.