ABANYESHURI BA RICA BARI MU ITORERO BASABWE KUZIRIKANA ISANO MUZI ABANYARWANDA DUSANGIYE.

Tariki ya 08/09/2021 nibwo abanyeshuri ba Rwanda Instititute for Conservation Agriculture basuye na n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Honorable Bamporiki Edouard, maze abasaba guhora bazirikana isano muzi Abanyarwanda dusangiye ariyo Ubunyarwanda.

Honorable Bamporiki Edouard, mu kiganiro kivuga uko Ubunyarwanda bwiyubatse kuva mu bihe bya Gihanga kugeza kuza kw’abakoloni, uko bwasenyutse mu bihe by’amage n’uko bwongeye kwiyubaka muri iki gihe yagejeje ku banyeshuri ba RICA bari mu Itorero yababwiye ko Ubunyarwanda ari umushinga umaze imyaka imyaka ibihumbi kandi tugomba kuwukomeraho.

Honorable Bamporiki Edouard yasobanuye kuva ku ngoma ya Gihanga abanyarwanda bibonaga mu ishusho y’Ubunyarwanda maze akaba ari nayo sano muzi Abanyarwanda duhuriyeho. Yagize ati : “ Ubunyarwanda ni umushinga w’ibihe birebire Abanyarwanda bakomora kuri Gihanga, abashyitsi bagendereye u Rwanda (Abakoloni), bifuje ko iyi sano icika maze bashakisha inzira banyuramo ngo bawuteshe agaciro ariko Abanyarwanda b’umutima bawukomeraho niyo mpamvu nuyu munsi Ubunyarwanda nibwo buduhuza nubwo buri muntu aba afite igisekuru cye”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yabwiye abanyeshuri ba RICA ko Umunyarwanda ushyira mu gaciro akwiye kumva Ubunyarwanda nk’Umushinga w’igihe kirekire Abanyarwanda dukwiye kurwanira tukawukomeraho kuko tubuze Ubunyarwanda twaba ducitse intege.

Muri iki kiganiro Abanyeshuri ba RICA bemereye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ko bazakomeza kuzirikana isano muzi Abanyarwanda duhuriyeho.