INTAGAMBURUZWA ZA RICA ZASABWE GUHAHA UBUMENYI BUSASIWE INDANGAGACIRO Z’ABANYARWANDA.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Gaspard Twagirayezu, yasuye Indahangarwa za RICA(Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi) ubwo zari mu Itorero rizitegura gutangira amasomo, azisaba kuvoma ubumenyi ariko mbere ya byose bakabanza bakiyubakamo indangagaciro n’umuco w’Ubutore biranga Abanyarwanda.

Tawgirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, yabisabye Intagamburuzwa za RICA mu kiganiro yabahaye kivuga uko umuco w’ubutore uhagaze mu mashuri, n’uruhare rw’urubyiruko mu kubaka itorero mu mashuri rikora neza. Muri iki kiganiro yagaragaje ko Itorero rikora neza mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse no muri za Kamiza, yagize ati :”dufite imitwe y’Intore itandukanye ikora neza harimo cyane cyane Intagamburuzwa, indahangarwa, impamyabigwi, inkerabigwi, indangamirwa n’iyindi, iyi mitwe yose ifite inshingano zitandukanye ariko zuzuzanya”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yabwiye Intagamburuzwa ko umuco w’Ubutore ariwo shingiro ry’Uburere bagomba gushingiraho ubwo bazaba bari mu ishuri kugira ngo ubumenyi bazahaha butazapfa ubusa.

Avuga ku bijyanye n’umuco w’Ubutore Gaspard Twagirayezu yagize ati:”nimwe mufite uruhare runini mukubaka u Rwanda twifuza, ibyo rero kugira ngo muzabigereho ni byiza ko mumenya gahunda zitandukanye Igihugu gifite ariko mbere ya byose mwebwe muri mu mwuga w’Ubuhinzi /ubworozi uyu mwuga mugiye kwiga mumenye ko ufatiye runini Iterambere ry’Igihugu cyacu  mbere rero yo guhaha ubumenyi mugomba kubanza kumva ko ubumenyi bugomba kuba bwubakiye ku ndangagaciro duhuriyeho nk’Abanyarwanda”.

Itorero Intagamburuzwa za RICA ryateguwe ku bufatanye bwa RICA na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero rikaba rigamije kubaka Indangagaciro n’umuco w’Ubutore mu banyeshuri ba RICA bagiye gutangira umwaka wa mbere.