MINISITIRI W’UBUHINZI N’UBWOROZI YASABYE INTAGAMBURUZWA ZA RICA KWITA KU MASOMO BAHABWA.

Ubwo Intagamburuzwa za RICA (Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi), zari mu Itorero mbere yo gutangira amasomo, zasuwe na Minisitiri w’Ubuhunzi n’Ubworozi Dr MUKESHIMANA Geraldine aziganiriza uko ubuhinzi n’ubworozi bihagaze mu Rwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu buhinzi n’ubworozi bugeza u Rwanda ku rwego rw’Ibihugu biteye imbere.

Muri iki kiganiro Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, yeretse Intagamburuzwa za RICA ko ubuhinzi n’Ubworozi bugenda butera imbere, kuko abahinzi n’abarorozi bishyizwe hamwe bakerekwa uburyo ubuhinzi bakora bwabateza imbere bugateza n’Igihugu imbere.

Muri iki Kiganiro Dr MUKESHIMANA Gereldine Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yabwiye Intagamburuzwa za RICA ko ubuhinzi n’Ubworozi bugezweho busaba ubumenyi n’ishoramari rihambaye bityo abasaba kwita ku masomo n’ubumenyingiro bazakura muri RICA kuko bizabafasha gushora mubuhinzi n’ubworozi ubwo bazaba basoje amasomo.

Intagamburuzwa za RICA zemereye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ko zizashyira mubikorwa Inama zose zahawe ku buryo zizagira uruhare mugukomeza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bw’u Rwanda kugeza ku rwego rushimishije.

Intagamburuzwa za RICA 102 zirimo izigiye gutangira umwaka wa mbere n’abayobozi babandi banyeshuri bari mu myaka yo hejuru, babanje kunyuzwa mu Itorero ribafasha kwiyubakamo umuco w’Ubutore kwigira no kwihesha Agaciro.