Abanyeshuri bagera ku 102 b’Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi bwita ku bidukikije (Rwanda Institute for conservation Agriculture “RICA”) bashoje Itorero bari bamazemo iminsi igera kuri cumi n’itatu, basabwa guhaha ubumenyi bushingiye ku muco n’indangagaciro by’u Rwanda.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/09/2021 mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora habereye umuhango wo gusoza Itorero Intagamburuzwa za RICA ryitabiriwe n’abanyeshuri bagiye gutangira umwaka wa mbere mu ishuri rikuru ry’Ubuhinzi n’ubworozi.
Asoza iri torero Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Lt Col Désiré MIGAMBI MUNGAMBA yashimye cyane ubufatanye bwa Rwanda Institute for conservation Agriculture “RICA”na Komisiyo y’igihugu y’Itorero, bwatumye abanyeshuri bazajya batoranywa kwiga muri RICA bazajya babanza gutozwa Umuco w’Ubutore kugira ngo ubumenyingiro bahaha bube bwubakiye ku muco w’Ubutore bityo buzagirire u Rwanda akamaro.
Lt Col Désiré MIGAMBI MUNGAMBA yabwiye urubyiruko rusoje Itorero ko u Rwanda rukeneye Urubyiruko rufite ubumenyingiro bwabafasha kwiteza imbere ariko bwubakiye ku ndangagaciro z’Umuco by’Abanyarwanda.
Yagize ati: “u Rwanda rukeneye Urubyiruko rufite iyi myumvire yo kwigira no kwihesha agaciro, harimo guhanga umurimo no kuwunoza byose byubakiye ku ndangagaciro n’umuco by’u Rwanda“.
Rukundo ChristianIntagamburuzwa yahize mu izina rya bagenzi be, yasinye imihigo Itandukanye harimo kuzarangwa n’indangagaciro na kirakiza bishingiye ku muco w’ u Rwanda no kuzitoza bagenzi babo ndetse no gushyira mu bikorwa ubumenyi n’uburere bazakura muri RICA bateza imbere ubuhinzi bugeza u Rwanda ku cyerekezo 2050.
Dr Richard B.Ferguson Umuyobozi wa RICA Wungirije Ushinzwe Amasomo yavuze ko Ubuyobozi buzakomeza gufasha abanyeshuri gushyira mubikorwa imihigo basinyiye mu Itorero. Itorero Intagamburuzwa za RICA ryabereye ku cyicaro gikuru cya RICA rikomatanywa na gahunda yo kumenyereza Abanyeshuri bashya mu buzima bw’ikigo(orientation program).
|