INTUMBERO
Intumbero ya Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ni uko mu bihe biri imbere haba hariho “Abanyarwanda”.
- Bafite imyumvire imwe n’Indangagaciro basangiye mu kubaka ubumwe bwabo no gukunda Igihugu,
- Basobanukiwe n’imigambi y’Igihugu, uburyo bwo kuyigeraho n’uruhare rwabo mu kuyishyira mu bikorwa,
- Bifitemo icyizere cyo kwikemurira ibibazo, barangwa n’icyerekezo kimwe bahuriyeho mu guharanira kwiteza imbere kandi bafite ishema ryo guteza imbere Igihugu”.